Kigali

Bakiriye amazina 1016! Clarisse Karasira n'umugabo we bakoze umuhango wo kwita izina imfura yabo, batanga igisobanuro cy'amazina bamwise

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2022 9:26
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bakoze umuhango wo kwita izina umwana w’umuhungu baherutse kwibaruka.



Ku wa 14 Kamena 2022, ni bwo Clarisse n’umugabo we batangaje ko bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo yavukiye muri Leta ya Maine ku bitaro byitwa Northen Light Mercy Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Clarisse Karasira yanditse agira ati “Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi.”

Kuva icyo gihe basabye abantu kubafasha kwita izina umwana wabo, ndetse bashyiraho igihembo ku muntu uzabasha guhuza nabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Clarisse Karasira yatangaje ko we n’umugabo we bakoze umuhango wo kwita izina umwana wabo.

Avuga ko ari umuhango bakoze nyuma yo kunyuza amaso mu bitekerezo n’amazina byoherejwe n’abantu bagera ku 1016, ariko basanga nta n’umwe bahuje.

Clarisse ati “Mwarakoze cyane ku mazina meza cyane mwise Umwana wacu. Twakiriye amazina igihumbi na cumi n’atandatu (1016) yavuye mu muryango wanjye mugari wo ku mbuga nkoranyambaga zose nkoresha, abavandimwe n’inshuti turabashimiye.”

Ifashabayo Sylvain Dejoie yatangaje ko umwana wabo w’umuhungu bamwise Kwanda Krasney Jireh.

Mu mashusho bashyize kuri konti ya Youtube, Ifashabayo yavuze ko Kwanda bisobanura gutera imbere cyangwa se kwaguka cyane 'bitagira imbibi mu buzima, mu butunzi, ndetse no mu kumenya Imana umuremyi wa twese'. 

Uyu mugabo avuga ko bifuza ko iri zina 'ari ryo tuzajya tumwita'. Ati "Ubu uyu ni Mama Kwanda [Clarisse] nanjye ndi Papa Kwanda.”

Yavuze ko izina rya kabiri Krasney risobanura umuhungu mwiza 'yaba imbere, yaba inyuma'.

Avuga ko Jireh risobanura 'Imana ifashabayo’ cyangwa se Imana ni yo izatanga ibikenewe byose muri ubu buzima.

Uyu muryango utangaje aya mazina nyuma y'iminsi yari ishize basabye abantu kubafasha kwita izina umwana wabo. Clarisse yavuze ko mu bitekerezo bakiriye 'nta muntu n'umwe nigeze mbona yandika iryo zina, habe nta rimwe'.

Uyu mugore yasabye abantu kuzirikana mu masengesho umwana wabo, 'akure ari umwana ushimwa n'Imana ndetse n'abantu nk'uko ijambo ry'Imana' ribivuga'. 

Clarisse Karasira n’umugabo we batangaje amazina y’‘Umwuzukuru w’Imana n’Abanyarwanda muri rusange’ 

Imfura ya Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie yitwa ‘Kwanda Krasney na Jireh’

KANDA HANO UREBE CLARISSE N’UMUGABO WE BITA IZINA UMWANA WABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND